-
Abaheburayo 12:26, 27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Icyo gihe ijwi rye ryanyeganyeje isi.+ Ariko noneho yatanze isezerano agira ati: “Hasigaye indi nshuro imwe, kandi sinzanyeganyeza isi yonyine, ahubwo n’ijuru nzarinyeganyeza.”+ 27 Amagambo ngo: “Hasigaye indi nshuro imwe,” asobanura ko ibinyeganyezwa bizakurwaho, ni ukuvuga ibintu bitakozwe n’Imana, kugira ngo hagumeho ibintu bidashobora kunyeganyezwa.
-