-
2 Abami 22:16, 17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 “Yehova aravuze ati: ‘ngiye guteza ibyago aha hantu n’abaturage baho, mbakorere ibintu byose umwami w’u Buyuda yasomye mu gitabo.+ 17 Uburakari bwanjye bumeze nk’umuriro buzatwika aha hantu kandi nta wuzabuzimya+ kubera ko abahatuye bantaye bagatambira izindi mana+ ibitambo, umwotsi wabyo ukazamuka, kugira ngo bandakaze binyuze ku bikorwa byabo.’”+
-
-
Yeremiya 44:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Ariko ntibigeze bumva, cyangwa ngo batege amatwi bareke ibibi bakoraga kandi ngo bareke gutambira ibitambo izindi mana.+ 6 Ni cyo cyatumye nsuka uburakari bwanjye n’umujinya wanjye, bigatwika imijyi y’u Buyuda n’imihanda y’i Yerusalemu, hagahinduka amatongo kandi hagasigara nta muntu uhatuye, nk’uko bimeze uyu munsi.’+
-