-
Malaki 3:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 “Ariko se ni nde uzaba witeguye ku munsi azaziraho? Kandi se ni nde uzakomeza kwihangana igihe azaba aje? Azaba ameze nk’umuriro ushongesha ibyuma ukabitunganya, kandi azaba ameze nk’isabune+ bakoresha bamesa imyenda. 3 Nk’uko umuntu utunganya ifeza+ yicara hamwe, akayishongesha akayeza, na we ni ko azeza abakomoka kuri Lewi. Azatuma bacya bamere nka zahabu n’ifeza, maze bazanire Yehova ituro ari abakiranutsi.
-