ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 11:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Ku gishyitsi+ cya Yesayi hazashibukaho ishami+

      Kandi igiti kizashibuka+ ku mizi ye kizera imbuto.

  • Yesaya 53:2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  2 Azazamuka imbere y’umureba* nk’uko igiti gishibuka,+ azamuke nk’umuzi uva mu butaka butagira amazi.

      Uko agaragara ntibizaba bihambaye cyangwa ngo abe afite ubwiza buhebuje+

      Kandi nitumubona, tuzabona isura ye idashishikaje ku buryo twumva tumwishimiye.*

  • Yesaya 53:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Azabona ibyiza kandi anyurwe, kubera akababaro yagize.

      Kubera ubumenyi bwe, umukiranutsi, ari we mugaragu wanjye,+

      Azatuma abantu benshi baba abakiranutsi+

      Kandi azikorera amakosa yabo.+

  • Yeremiya 23:5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 Yehova aravuga ati: “Igihe kigiye kugera maze ntume Dawidi akomokwaho* n’umuntu ukiranuka,+ uzahabwa intebe ye y’ubwami.+ Azaba umwami urangwa n’ubushishozi kandi azatuma mu gihugu haba ubutabera no gukiranuka.+

  • Yeremiya 33:15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Muri iyo minsi no muri icyo gihe, nzatuma Dawidi akomokwaho n’umuntu*+ ukiranuka kandi azatuma mu gihugu habamo ubutabera no gukiranuka.+

  • Zekariya 6:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Uzamubwire uti:

      “‘Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “dore umugabo witwa Mushibu.+ Azashibuka ari mu mwanya we kandi azubaka urusengero rwa Yehova.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze