ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezira 3:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Mu mwaka wa kabiri, mu kwezi kwa kabiri, bamaze kugera i Yerusalemu ku nzu y’Imana y’ukuri, Zerubabeli umuhungu wa Salatiyeli, Yeshuwa umuhungu wa Yehosadaki n’abandi bavandimwe babo, abatambyi n’Abalewi n’abandi bose bagarutse i Yerusalemu bavuye mu gihugu bari barajyanywemo ku ngufu,+ batangira kubaka. Bashyiraho Abalewi bafite imyaka 20 n’abayirengeje ngo bahagararire akazi ko kubaka inzu ya Yehova.

  • Ezira 3:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Igihe abubatsi batangiraga gushyiraho fondasiyo y’urusengero rwa Yehova,+ abatambyi bari bambaye imyenda bakorana mu rusengero bafite impanda,*+ n’Abalewi, ni ukuvuga abahungu ba Asafu bari bafite ibyuma bitanga ijwi ryirangira, barahaguruka batangira gusingiza Yehova nk’uko Dawidi umwami wa Isirayeli yari yarabitegetse.+

  • Ezira 5:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Nanone ibikoresho bya zahabu n’iby’ifeza byo mu nzu y’Imana Nebukadinezari yari yaravanye mu rusengero rw’i Yerusalemu akabijyana mu rusengero rw’i Babuloni,+ Umwami Kuro yabivanyemo abiha umugabo witwa Sheshibazari,*+ ari na we yagize guverineri.+

  • Ezira 5:16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Uwo Sheshibazari ahageze, yatangiye kubaka inzu y’Imana+ i Yerusalemu; kuva icyo gihe iracyubakwa kandi ntiruzura.’+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze