-
Nehemiya 8:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Abantu bakomeza guhagarara mu gihe Yeshuwa, Bani, Sherebiya,+ Yamini, Akubu, Shabetayi, Hodiya, Maseya, Kelita, Azariya, Yozabadi,+ Hanani na Pelaya b’Abalewi babasobanuriraga amategeko.+ 8 Bakomeza gusoma mu gitabo mu ijwi riranguruye, basoma Amategeko y’Imana y’ukuri, barayasobanura neza kandi bagaragaza uko bayashyira mu bikorwa. Bakomeza gufasha abantu gusobanukirwa ibyasomwaga.+
-
-
Ezekiyeli 44:23, 24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 “‘Bazigishe abantu banjye kumenya itandukaniro riri hagati y’ikintu cyera n’ikintu gisanzwe, babigishe kumenya itandukaniro riri hagati y’icyanduye n’ikitanduye.+ 24 Ni bo bazajya baca imanza+ kandi bagomba kuzica bakurikije amategeko yanjye.+ Bazajye bubahiriza amategeko n’amabwiriza yanjye arebana n’iminsi mikuru yanjye yose+ kandi beze amasabato yanjye.
-