16 Igihe yagendaga iruhande rw’Inyanja ya Galilaya, yabonye Simoni n’umuvandimwe we Andereya+ banaga inshundura zabo+ mu nyanja kuko bari abarobyi.+ 17 Nuko Yesu arababwira ati: “Nimunkurikire, nanjye nzabagira abarobyi b’abantu.”+ 18 Uwo mwanya basiga inshundura zabo baramukurikira.+