-
Luka 12:58, 59Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
58 Urugero, niba uri kumwe n’ukurega mugiye kuburana imbere y’umuyobozi, ujye ugira icyo ukora mukiri mu nzira ukemure ikibazo mufitanye, kugira ngo atagushyira umucamanza, umucamanza na we akagushyira umukozi w’urukiko, umukozi w’urukiko na we akagushyira muri gereza.+ 59 Ndakubwira ko utazayisohokamo utararangiza kwishyura ideni ryose, kugeza no ku giceri cy’agaciro gake cyane.”*
-