-
Imigani 4:25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Ujye ureba imbere yawe!
Rwose ntukarangare ngo urebe iburyo cyangwa ibumoso.+
-
-
Luka 11:34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Itara ry’umubiri ni ijisho. Ubwo rero, niba ijisho ryawe ryerekeje ku kintu kimwe, umubiri wawe wose uzagira umucyo. Ariko niba ijisho ryawe ryerekeje ku bintu bibi, umubiri wawe wose uzaba uri mu mwijima.+
-
-
Abefeso 1:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Imana yabahaye ubushobozi bwo gusobanukirwa kugira ngo mumenye ibyiringiro yabahaye, kandi mumenye imigisha ihebuje izabaha, ari na cyo gihembo yageneye abera.+
-