Luka 6:37 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 37 “Nimureke gucira abandi urubanza, namwe ntimuzarucirwa.+ Nimureke gushinja abandi amakosa, namwe nta wuzayabashinja. Nimukomeze kubabarira,* namwe muzababarirwa.*+ Abaroma 2:1 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 2 Ubwo rero wa muntu we, uwo waba uri we wese,+ niba ucira abandi imanza z’ibintu nawe ubwawe ukora, nta cyo uba ufite cyo kwireguza. Iyo ubaciriye urubanza, nawe ubwawe uba wishinja icyaha.+ Abaroma 14:13 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 13 Ubwo rero, ntitugakomeze gucirana imanza.+ Ahubwo twiyemeze kudakora ikintu cyatuma umuvandimwe wacu abura ukwizera cyangwa kigatuma acika intege.+
37 “Nimureke gucira abandi urubanza, namwe ntimuzarucirwa.+ Nimureke gushinja abandi amakosa, namwe nta wuzayabashinja. Nimukomeze kubabarira,* namwe muzababarirwa.*+
2 Ubwo rero wa muntu we, uwo waba uri we wese,+ niba ucira abandi imanza z’ibintu nawe ubwawe ukora, nta cyo uba ufite cyo kwireguza. Iyo ubaciriye urubanza, nawe ubwawe uba wishinja icyaha.+
13 Ubwo rero, ntitugakomeze gucirana imanza.+ Ahubwo twiyemeze kudakora ikintu cyatuma umuvandimwe wacu abura ukwizera cyangwa kigatuma acika intege.+