-
Luka 13:25-27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Igihe nyiri inzu azaba yahagurutse agakinga urugi rwe, namwe mugahagarara inyuma mukomanga ku rugi, muvuga muti: ‘Mwami, dukingurire,’+ azabasubiza ati: ‘sinzi aho muvuye.’ 26 Ubwo ni bwo muzavuga muti: ‘twasangiye nawe ibyokurya n’ibyokunywa, kandi wajyaga wigishiriza mu mihanda y’umujyi wacu.’+ 27 Ariko azababwira ati: ‘sinzi aho muvuye. Nimumve imbere, mwebwe abakora ibibi!’
-