-
Luka 6:47-49Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
47 Umuntu wese uza aho ndi, akumva ibyo mvuga, kandi akabikurikiza, dore uwo yagereranywa na we:+ 48 Ameze nk’umuntu wubatse inzu, agacukura akagera hasi cyane mu butaka, agashinga fondasiyo yayo ku rutare. Nuko umwuzure uraza, amazi menshi yikubita kuri iyo nzu, ariko ntiyashoboye no kuyinyeganyeza, kubera ko yari yubatse neza.+ 49 Naho umuntu wumva ariko ntakore ibyo yumvise,+ ameze nk’umuntu wubatse inzu ku butaka adashyizeho fondasiyo. Nuko amazi menshi araza, ayikubitaho, ako kanya ihita igwa, kandi irasenyuka burundu.”
-