-
Mariko 1:40-44Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
40 Nanone haza umuntu wari urwaye ibibembe aramwinginga, kandi arapfukama, aramubwira ati: “Ubishatse ushobora kunkiza.”+ 41 Nuko Yesu yumva amugiriye impuhwe, arambura ukuboko amukoraho, aramubwira ati: “Ndabishaka. Kira!”+ 42 Ako kanya ibibembe bimushiraho, arakira. 43 Hanyuma mbere yo kumwohereza arabanza aramubwira ati: 44 “Uramenye ntugire uwo ubibwira. Ahubwo genda wiyereke abatambyi kandi utange ituro ryategetswe na Mose,+ kugira ngo na bo bibonere ko wakize.”+
-
-
Luka 5:12-14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Ikindi gihe, ubwo yari muri umwe mu mijyi yaho, haje umugabo wari urwaye ibibembe byinshi. Abonye Yesu aramupfukamira, aramwinginga ati: “Mwami, ubishatse ushobora kunkiza.”+ 13 Nuko arambura ukuboko amukoraho, aramubwira ati: “Ndabishaka. Kira.” Ako kanya ibibembe yari arwaye birakira.+ 14 Ategeka uwo mugabo kutagira uwo abibwira, ahubwo aramubwira ati: “Genda wiyereke abatambyi kandi utange ituro ryategetswe na Mose,+ kugira ngo na bo bibonere ko wakize.”+
-