ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Luka 7:1-9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Amaze kubwira abantu ayo magambo yose, yinjira mu mujyi wa Kaperinawumu. 2 Icyo gihe, hari umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare wari ufite umugaragu yakundaga cyane, wari urwaye yenda gupfa.+ 3 Uwo mutware yumvise bavuga ibya Yesu, amutumaho abayobozi b’Abayahudi, kugira ngo bamusabe kuza iwe ngo amukirize umugaragu. 4 Nuko abo yari yatumye kuri Yesu bamwinginga batakamba cyane bati: “Birakwiriye rwose ko wafasha uwo muntu 5 kuko adukunda, kandi ni we watwubakiye isinagogi.”* 6 Nuko Yesu ajyana na bo. Ariko ageze hafi y’urugo rwe, asanga uwo muyobozi yamaze kumutumaho incuti ze ngo zimubwire ziti: “Nyakubahwa, ntiwirushye uza, kuko ntakwiriye ku buryo waza iwanjye.+ 7 Ni yo mpamvu nanjye ntigeze ntekereza ko nkwiriye kuza aho uri. Ahubwo tegeka gusa, umugaragu wanjye arahita akira. 8 Nanjye mfite abantegeka, nkagira n’abasirikare nyobora. Iyo mbwiye umwe nti: ‘genda!’ aragenda. Nabwira undi nti: ‘ngwino!’ akaza. Nabwira umugaragu wanjye nti: ‘kora iki!’ akagikora.” 9 Yesu yumvise ibyo bintu aramutangarira cyane, maze arahindukira abwira abari bamukurikiye ati: “Ndababwira ko no muri Isirayeli ntigeze mbona ukwizera gukomeye bigeze aha.”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze