-
Mariko 5:7-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Nuko amaze gusakuza cyane aravuga ati: “Yesu Mwana w’Imana Isumbabyose uranshakaho iki? Rahira mu izina ry’Imana ko utagiye kunyica nabi.”+ 8 Byatewe n’uko Yesu yari abwiye uwo mudayimoni ati: “Va muri uwo muntu wa mudayimoni we!”+ 9 Ariko abanza kumubaza ati: “Witwa nde?” Umudayimoni aramusubiza ati: “Nitwa Legiyoni,* kuko turi benshi.” 10 Nuko uwo mudayimoni atangira kwinginga Yesu ngo ntabirukane muri icyo gihugu.+
-
-
Luka 8:28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Nuko uwo mugabo abonye Yesu, arataka cyane kandi apfukama imbere ye, avuga mu ijwi riranguruye ati: “Yesu Mwana w’Imana Isumbabyose uranshakaho iki? Ndakwinginze, ntunyice nabi.”+
-