-
Luka 8:35-37Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
35 Hanyuma abantu bajyayo kureba ibyabaye, bageze aho Yesu ari basanga wa muntu abadayimoni bavuyemo yambaye imyenda, yagaruye ubwenge, kandi yicaye imbere ya Yesu, bituma bagira ubwoba bwinshi. 36 Nuko abari babibonye bababwira uko byagenze kugira ngo uwo muntu wari waratewe n’abadayimoni akire. 37 Abantu bose bo mu turere dukikije i Gerasa bamusaba kugenda akabavira mu gihugu, kubera ko bari bagize ubwoba bwinshi. Nuko yurira ubwato kugira ngo agende.
-