-
Mariko 2:15-17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Nyuma yaho, Yesu n’abigishwa be bari bari kurya* bicaye mu nzu ya Lewi. Nuko abasoresha n’abanyabyaha bicarana na bo barasangira, kuko abenshi muri bo bari baratangiye kumukurikira.+ 16 Ariko abanditsi n’Abafarisayo babonye asangira n’abanyabyaha n’abasoresha, babaza abigishwa be bati: “Bishoboka bite ko asangira n’abasoresha n’abanyabyaha?” 17 Yesu abyumvise arababwira ati: “Abantu bazima ntibaba bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukenera. Sinazanywe no guhamagara abakiranutsi, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha.”+
-