14 Mujye mukomeza gukora ibintu byose mutitotomba+ kandi mutagishanya impaka.+ 15 Ibyo bizatuma muba inyangamugayo, mugire umutimanama ukeye, mube abana b’Imana+ batagira inenge.+ Nimukomeza kwitwara mutyo, muzamera nk’urumuri rumurikira muri iyi si irimo abantu bakora ibibi.+