34 Nuko ahamagara abantu hamwe n’abigishwa be, arababwira ati: “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, afate igiti cye cy’umubabaro akomeze ankurikire.+ 35 Umuntu wese ushaka gukiza ubuzima bwe azabubura, ariko uwemera gupfa kubera njye no kubera ubutumwa bwiza, azongera abeho.+