-
Matayo 17:10-13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Ariko abigishwa baramubaza bati: “None se, kuki abanditsi bavuga ko Eliya agomba kuza mbere ya Kristo?”+ 11 Arabasubiza ati: “Ni byo koko, Eliya yagombaga kuza mbere ya Kristo kandi agasubiza ibintu byose kuri gahunda.+ 12 Icyakora, ndababwira ko Eliya yamaze kuza ariko ntibamumenye, ahubwo bamukoreye ibyo bashaka.+ Uko ni na ko bagomba kubabaza Umwana w’umuntu.”+ 13 Nuko abigishwa bamenya ko yababwiraga ibya Yohana Umubatiza.
-