-
Luka 11:24-26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 “Iyo umudayimoni avuye mu muntu, anyura ahantu hatagira amazi ashaka aho yaruhukira maze ntahabone, nuko akibwira ati: ‘ngiye gusubira mu muntu nahoze ntuyemo.’+ 25 Iyo ahageze, asanga uwo muntu ameze nk’inzu ikubuye neza kandi irimo imitako myiza. 26 Hanyuma asubirayo akagaruka ari kumwe n’abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi. Iyo bamaze kumwinjiramo, bamuturamo, maze uwo muntu akaba mubi cyane kurusha uko yari ameze mbere.”
-