ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Mariko 6:21-29
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 Ariko umunsi umwe Herodiya abona uburyo bwo kwica Yohana. Icyo gihe Herode yari yizihije isabukuru y’ivuka rye+ maze atumira abayobozi bakomeye, abakuru b’ingabo n’abayobozi bo muri Galilaya yose, abategurira ifunguro rya nimugoroba.+ 22 Nuko umukobwa wa Herodiya araza arabyina, ashimisha Umwami Herode n’abari bicaranye na we.* Herode abwira uwo mukobwa ati: “Nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha.” 23 Ndetse aramurahira ati: “Icyo unsaba cyose ndakiguha, niyo cyaba icya kabiri cy’ubwami bwanjye.” 24 Nuko uwo mukobwa arasohoka ajya kubaza mama we ati: “Nsabe iki?” Mama we aramusubiza ati: “Saba umutwe wa Yohana Umubatiza.” 25 Ako kanya ahita asubira aho umwami yari ari, amubwira icyo yifuza. Aramubwira ati: “Ndashaka ko nonaha umpa umutwe wa Yohana Umubatiza ku isahani.”+ 26 Nubwo ibyo byababaje umwami cyane, yamwemereye ibyo yari yamusabye bitewe n’uko yari yabirahiriye, kandi akaba yari ari kumwe n’abo yari yatumiye. 27 Nuko ako kanya Herode ahita yohereza umusirikare wamurindaga, amutegeka kumuzanira umutwe wa Yohana. Aragenda asanga Yohana muri gereza amuca umutwe, 28 awuzana ku isahani, awuhereza uwo mukobwa, uwo mukobwa na we awushyira mama we. 29 Abigishwa ba Yohana babyumvise baraza batwara umurambo we, bajya kuwushyingura.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze