-
2 Abami 4:42-44Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
42 Hari umugabo waturutse i Bayali-shalisha+ azaniye umuntu w’Imana y’ukuri imigati 20 ikozwe mu ifu y’ingano*+ zeze mbere y’izindi n’umufuka w’ibinyampeke byari bimaze igihe gito bisaruwe.+ Elisa abwira umugaragu we ati: “Bihe abantu babirye.” 43 Ariko umugaragu we aramusubiza ati: “None se nabigaburira nte abantu 100?”+ Elisa aramubwira ati: “Bihe abantu babirye kuko Yehova yavuze ati: ‘bazarya banasigaze.’”+ 44 Abimubwiye arabifata, arabagaburira barabirya, ndetse baranabisigaza+ nk’uko Yehova yabivuze.
-
-
Mariko 6:42, 43Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
42 Nuko bose bararya barahaga. 43 Batoragura ibice by’imigati bisigaye, byuzura ibitebo 12 udashyizemo amafi.+
-
-
Mariko 8:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Bararya barahaga, hanyuma bakusanya ibice by’imigati bisigaye byuzura ibitebo birindwi.+
-
-
Luka 9:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Nuko bose bararya barahaga, maze ibice bisigaye barabitoragura byuzura ibitebo 12.+
-