-
Matayo 15:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Barushywa n’ubusa bansenga, kuko ibyo bigisha ari amategeko y’abantu.’”+
-
-
Mariko 7:8-13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Musuzugura amategeko y’Imana, ariko imigenzo y’abantu yo mukayikurikiza mudaca ku ruhande.”+
9 Nuko akomeza ababwira ati: “Mwirengagiza amategeko y’Imana mu mayeri kugira ngo mubone uko mukurikiza imigenzo yanyu.+ 10 Urugero, Mose yaravuze ati: ‘wubahe papa wawe na mama wawe,’+ kandi aravuga ati: ‘umuntu utuka papa we cyangwa mama we agomba kwicwa.’+ 11 Ariko mwe muvuga ko umuntu wese ubwira papa we cyangwa mama we ati: “icyo mfite cyari kukugirira akamaro ni ituro nageneye Imana,”* 12 ntasabwa kugira ikintu na kimwe akorera papa we cyangwa mama we. + 13 Uko ni ko ijambo ry’Imana muritesha agaciro bitewe n’imigenzo yanyu mugenda muhererekanya.+ Hari n’ibindi byinshi nk’ibyo mukora.”+
-