-
1 Abakorinto 3:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 kuko nta muntu n’umwe ushobora gushyiraho indi fondasiyo itari iyo yashyizweho, ni ukuvuga Yesu Kristo.+
-
-
1 Petero 2:6-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Ibyanditswe biravuga ngo: “Dore ngiye gushyira i Siyoni ibuye rya fondasiyo ryatoranyijwe. Ni ibuye ry’agaciro kenshi, ryubakwa mu nguni ya fondasiyo igakomera. Uryizera wese ntazakorwa n’isoni.”+
7 Kubera iyo mpamvu rero, Yesu ni uw’agaciro kenshi kuri mwe kuko mumwizera. Ariko ku batizera, “ni rya buye abubatsi banze+ ariko ryabaye irikomeza inguni.”*+ 8 Ni we “buye risitaza n’urutare rugusha.”+ Igituma abantu basitara ni uko batumvira ijambo ry’Imana, kandi ubuhanuzi bwari bwaragaragaje ko ari uko bizabagendekera.
-