-
Matayo 21:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Yesu arabasubiza ati: “Ndababwira ukuri ko muramutse mufite ukwizera kandi ntimushidikanye, mutakora icyo nkoreye uyu mutini gusa, ahubwo mwashobora no kubwira uyu musozi muti: ‘imuka uve aho wijugunye mu nyanja’ kandi byaba.+
-
-
Mariko 11:23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Ndababwira ukuri ko umuntu wese wabwira uyu musozi ati: ‘imuka uve aho hantu wijugunye mu nyanja,’ kandi ntashidikanye mu mutima we ahubwo akizera ko ibyo avuze biba, byaba nk’uko abivuze.+
-
-
Luka 17:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Hanyuma Umwami aravuga ati: “Muramutse mufite ukwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira iki giti muti: ‘randuka uterwe mu nyanja,’ kandi cyabumvira.+
-