-
Kuva 21:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 “Umuntu nagurisha umukobwa we ngo abe umuja, ntazasezererwa ngo ave kwa shebuja nk’uko abagaragu basezererwa.
-
-
2 Abami 4:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Igihe kimwe, umugore wari warashakanye n’umwe mu bana b’abahanuzi+ yaje gutakira Elisa ati: “Umugabo wanjye, ni ukuvuga umugaragu wawe, yarapfuye. Kandi uzi neza ko umugaragu wawe yari yarakomeje gutinya Yehova.+ None ubu umuntu tubereyemo umwenda yaje gutwara abana banjye bombi ngo abagire abagaragu be.”
-
-
Nehemiya 5:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Ndababwira nti: “Twakoze uko dushoboye kose tugaruza abavandimwe bacu b’Abayahudi bari baraguzwe n’amahanga. None se namwe murashaka kugurisha abavandimwe banyu+ ngo abe ari twe tubagaruza?” Babyumvise baraceceka, babura icyo bavuga.
-