ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Malaki 2:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Murabaza muti: ‘Ibyo biterwa n’iki?’ Biterwa n’uko wariganyije umugore mwashakanye ukiri umusore kandi ari mugenzi wawe, akaba n’umugore mwagiranye isezerano. Ibyo Yehova yarabyiboneye kandi ni we uri kubigushinja.+

  • Matayo 5:32
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 32 Icyakora njye ndababwira ko umuntu wese utana n’umugore we atamuhoye gusambana, aba amutegeje ubusambanyi,* kandi ko umuntu wese ushakana n’umugore watanye* n’umugabo we aba asambanye.+

  • Mariko 10:11, 12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Nuko arababwira ati: “Umugabo wese utana* n’umugore we agashaka undi aba asambanye,+ kandi akaba ahemukiye umugore we. 12 N’umugore utana* n’umugabo we agashakana n’undi mugabo, aba asambanye.”+

  • Luka 16:18
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 18 “Umuntu wese utana n’umugore we agashaka undi aba asambanye, kandi umuntu wese ushakana n’umugore watanye* n’umugabo we aba asambanye.+

  • Abaroma 7:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Ubwo rero mu gihe umugabo we akiriho, uwo mugore aramutse ashatse undi mugabo yakwitwa umusambanyi.+ Ariko iyo umugabo we apfuye, uwo mugore ntaba akiyoborwa n’itegeko ry’umugabo we kandi aramutse ashatse undi mugabo, ntashobora kwitwa umusambanyi.+

  • 1 Abakorinto 7:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Abashatse bo ndabaha aya mabwiriza: Umugore ntagomba gutandukana n’umugabo we.+ Aya ni yo mabwiriza y’Umwami.

  • Abaheburayo 13:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze