-
Matayo 20:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Yesu aramubaza ati: “Urifuza iki?” Undi aramubwira ati: “Tegeka ko aba bahungu banjye bombi bazicarana nawe mu Bwami bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso bwawe.”+
-
-
Luka 22:28-30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 “Icyakora, ni mwe mwagumanye nanjye+ mu bigeragezo nahuye na byo,+ 29 kandi ngiranye namwe isezerano ry’Ubwami, nk’uko na Papa wo mu ijuru yagiranye nanjye isezerano,+ 30 kugira ngo muzarire kandi munywere ku meza yanjye mu Bwami bwanjye,+ kandi muzicare ku ntebe z’Ubwami+ mucire imanza imiryango 12 ya Isirayeli.+
-
-
Ibyahishuwe 20:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Nuko mbona intebe z’ubwami, kandi mbona abazicayeho bahabwa ububasha bwo guca imanza. Mbona abantu bishwe* bazira ko babwirije ibya Yesu kandi bakavuga iby’Imana. Ni bo batasenze ya nyamaswa y’inkazi cyangwa igishushanyo cyayo, kandi ntibigeze bashyirwaho ikimenyetso mu gahanga kabo no ku kiganza cyabo.+ Nuko bongera kuba bazima, bategekana na Kristo+ ari abami mu gihe cy’imyaka 1.000.
-