-
Matayo 6:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 “Mujye mwirinda gukorera ibikorwa byiza imbere y’abantu mugira ngo babarebe.+ Naho ubundi nta bihembo Papa wanyu wo mu ijuru yazabaha. 2 Ubwo rero, nugira icyo uha umukene, ntukabyamamaze mu ruhame nk’uko indyarya zibigenza mu masinagogi* no mu nzira, kugira ngo abantu bazishime. Ndababwira ukuri ko baba bamaze guhabwa ibihembo byabo byose.
-