-
Kubara 15:38, 39Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
38 “Bwira Abisirayeli ko bo n’abazabakomokaho bazajya batera udushumi* ku musozo w’imyenda yabo, kandi ko aho utwo dushumi dutereye bazajya bateraho akandi gashumi k’ubururu gatambitse.+ 39 ‘Utwo dushumi hamwe n’ako gashumi k’ubururu gatambitse bizajya bibibutsa amategeko ya Yehova yose maze muyakurikize.+ Ntimugakurikire ibyo imitima yanyu yifuza, n’ibyo amaso yanyu ararikira kuko mubikurikira bigatuma mumpemukira.*+
-