-
Mariko 13:14-18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 “Icyakora nimubona igiteye ishozi kirimbura+ gihagaze aho kidakwiriye guhagarara (ubisoma akoreshe ubushishozi), icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazatangire guhungira mu misozi.+ 15 Umuntu uzaba ari hejuru y’inzu* ntazamanuke ngo yinjire mu nzu kugira ngo agire icyo avanamo, 16 kandi umuntu uzaba ari mu murima ntazasubire inyuma ngo ajye gufata umwitero we. 17 Abagore bazaba batwite n’abonsa, muri iyo minsi bazahura n’ibibazo bikomeye!+ 18 Mukomeze gusenga kugira ngo ibyo bitazaba mu gihe cy’imbeho,
-