-
Intangiriro 6:11-13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Imana y’ukuri ibona ko isi yari yarabaye mbi cyane kandi ko yari yuzuye urugomo. 12 Nuko Imana yitegereza isi, isanga yarabaye mbi cyane+ bitewe n’uko abantu bose bari bafite imyitwarire mibi cyane.+
13 Hanyuma Imana ibwira Nowa iti: “Ubu niyemeje kurimbura abantu bose kubera ko bujuje urugomo mu isi. Ngiye kubarimbura, ndimbure n’isi.+
-