26 Nanone, uko byagenze mu minsi ya Nowa,+ ni na ko bizagenda igihe Umwana w’umuntu azaba ahari.+ 27 Abantu bararyaga, baranywaga, abagabo bagashaka abagore n’abakobwa bagashyingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu bwato+ maze Umwuzure uraza urabarimbura bose.+