-
Matayo 18:8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Nuko rero, niba ikiganza cyangwa ikirenge cyawe kigutera gukora icyaha, ugice ukijugunye kure yawe.+ Icyarushaho kukubera cyiza ni uko wamugara cyangwa ugacumbagira, ariko ukazabona ubuzima bw’iteka, kuruta ko wajugunywa mu muriro w’iteka* ufite ibiganza byombi n’ibirenge byombi.+ 9 Nanone niba ijisho ryawe rigutera gukora icyaha, urikuremo urite kure yawe. Icyarushaho kukubera cyiza ni uko wagira ijisho rimwe, ariko ukazabona ubuzima bw’iteka, aho kujugunywa mu muriro wa Gehinomu* ufite amaso yombi.+
-