-
Luka 4:9-12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Nuko Satani amujyana i Yerusalemu maze amuhagarika hejuru y’urukuta rukikije urusengero, aramubwira ati: “Niba uri umwana w’Imana simbuka ugwe hasi uturutse hano,+ 10 kuko handitswe ngo: ‘izategeka abamarayika bayo kugira ngo bakurinde,’ 11 kandi ‘bazagutwara mu maboko yabo, kugira ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’”+ 12 Yesu aramusubiza ati: “Handitswe ngo: ‘ntukagerageze Yehova Imana yawe.’”+
-