-
Luka 22:3-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Ariko Satani yinjira muri Yuda, ari we witwaga Isikariyota, akaba yari umwe muri za ntumwa 12.+ 4 Hanyuma aragenda avugana n’abakuru b’abatambyi n’abayobozi b’abarinzi b’urusengero, ababwira icyo yari gukora kugira ngo bazashobore kumufata.+ 5 Nuko barishima cyane, bamwemerera kumuha amafaranga.+ 6 Na we aremera, ndetse atangira gushaka uburyo bwiza bwo kumubashyikiriza nta bantu benshi bahari.
-