-
Mariko 14:17-21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Bigeze nimugoroba, azana na za ntumwa 12.+ 18 Nuko igihe bari bari ku meza bari kurya, Yesu arababwira ati: “Ndababwira ukuri ko umwe muri mwe turi gusangira ari bungambanire.”+ 19 Barababara, batangira kumubaza umwe umwe bati: “Ese ni njye?” 20 Arababwira ati: “Ni umwe muri mwe 12. Ni uwo turi buhurize ukuboko mu isorori.+ 21 Ni ukuri, Umwana w’umuntu agiye gupfa nk’uko ibyanditswe bibivuga, ariko ukoreshwa kugira ngo agambanire Umwana w’umuntu azahura n’ibibazo bikomeye!+ Icyari kurushaho kumubera cyiza ni uko aba ataravutse.”+
-
-
Luka 22:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Amaherezo, isaha igeze ajya gusangira n’intumwa ze.+
-