Luka 22:21-23 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 21 “Ariko dore ndi gusangira n’uri bungambanire.+ 22 Umwana w’umuntu agiye gupfa nk’uko byanditswe,+ ariko ukoreshwa kugira ngo agambanire Umwana w’umuntu azahura n’ibibazo bikomeye.”+ 23 Nuko batangira kujya impaka hagati yabo, bibaza mu by’ukuri uwari ugiye gukora ibyo bintu.+ Yohana 6:70 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 70 Yesu arabasubiza ati: “Ese si njye wabitoranyirije uko muri 12?+ Nyamara umwe muri mwe arasebanya.”*+ Yohana 13:21, 22 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 21 Yesu amaze kuvuga ibyo, agira agahinda kenshi, maze ababwira adaciye ku ruhande ati: “Ni ukuri, ndababwira ko umwe muri mwe ari bungambanire.”+ 22 Abigishwa batangira kurebana, bibaza uwo yavugaga uwo ari we.+
21 “Ariko dore ndi gusangira n’uri bungambanire.+ 22 Umwana w’umuntu agiye gupfa nk’uko byanditswe,+ ariko ukoreshwa kugira ngo agambanire Umwana w’umuntu azahura n’ibibazo bikomeye.”+ 23 Nuko batangira kujya impaka hagati yabo, bibaza mu by’ukuri uwari ugiye gukora ibyo bintu.+
70 Yesu arabasubiza ati: “Ese si njye wabitoranyirije uko muri 12?+ Nyamara umwe muri mwe arasebanya.”*+
21 Yesu amaze kuvuga ibyo, agira agahinda kenshi, maze ababwira adaciye ku ruhande ati: “Ni ukuri, ndababwira ko umwe muri mwe ari bungambanire.”+ 22 Abigishwa batangira kurebana, bibaza uwo yavugaga uwo ari we.+