-
Mariko 14:55-59Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
55 Hagati aho, abakuru b’abatambyi n’abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi bose bashakishaga icyo barega Yesu, kugira ngo babone uko bamwica, ariko ntibakibona.+ 56 Mu by’ukuri, hari benshi bamushinjaga ibinyoma,+ ariko na bo ibyo bamuregaga ntibyahuzaga. 57 Nanone hari abahagurukaga bakamurega ibinyoma bavuga bati: 58 “Twamwumvise avuga ati: ‘nzasenya uru rusengero rwubatswe n’abantu, maze mu minsi itatu nubake urundi rutubatswe n’abantu.’”+ 59 Ariko no kuri icyo na cyo, ubuhamya bwabo ntibwahuzaga.
-