35 Bamwe mu bari bahagaze hafi aho babyumvise baravuga bati: “Nimwumve! Ari guhamagara Eliya.” 36 Ariko umwe muri bo ariruka afata eponje ayinika muri divayi isharira, maze ayishyira ku rubingo arayimuha ngo ayinywe+ aravuga ati: “Nimumureke! Reka turebe ko Eliya aza kumumanura ku giti.”