-
Mariko 15:45-47Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
45 Uwo mukuru w’abasirikare amaze kubyemeza, Pilato aha Yozefu uburenganzira bwo gutwara umurambo wa Yesu. 46 Nuko Yozefu agura umwenda mwiza cyane, aramumanura, amuzingira muri uwo mwenda mwiza, amushyira mu mva*+ yari yaracukuye mu rutare, maze ashyira ibuye ku muryango w’iyo mva.+ 47 Ariko Mariya Magadalena na Mariya mama wa Yoze bakomeza kwitegereza aho yari yashyinguwe.+
-