40 Nuko bafata umurambo wa Yesu bawuzingiraho ibitambaro, bashyiramo n’imibavu,+ bakurikije umugenzo w’Abayahudi wo gutunganya umurambo bagiye gushyingura. 41 Aho hantu yiciwe hari hari ubusitani. Muri ubwo busitani hari harimo imva nshya+ itarigeze ishyingurwamo.