38 Mbere y’Umwuzure abantu bararyaga, baranywaga, abagabo bashakaga abagore n’abakobwa bagashyingirwa, kugeza igihe Nowa yinjiriye mu bwato.+ 39 Ntibitaye ku byari biri kuba kugeza ubwo Umwuzure waje ukabatwara bose.+ Uko ni na ko bizagenda igihe Umwana w’umuntu azaba ahari.