-
Luka 8:28-30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Nuko uwo mugabo abonye Yesu, arataka cyane kandi apfukama imbere ye, avuga mu ijwi riranguruye ati: “Yesu Mwana w’Imana Isumbabyose uranshakaho iki? Ndakwinginze, ntunyice nabi.”+ 29 (Uwo mudayimoni yabivuze abitewe n’uko Yesu yari amutegetse gusohoka muri uwo muntu. Uwo mudayimoni yakundaga kumutera,*+ kandi uwo muntu bahoraga bamubohesha iminyururu n’ibyuma, bakamurinda, ariko agacagagura ibyo bamubohesheje, uwo mudayimoni akamujyana ahantu hataba abantu.) 30 Yesu aramubaza ati: “Witwa nde?” Uwo mudayimoni aravuga ati: “Nitwa Legiyoni.”* Yasubije atyo kuko abadayimoni bari barinjiye muri uwo muntu bari benshi.
-