-
Luka 8:45-48Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
45 Nuko Yesu arabaza ati: “Ni nde unkozeho?” Bose babihakanye, Petero aramubwira ati: “Mwigisha, abantu bagukikije ni benshi kandi bari kukubyiga.”+ 46 Ariko Yesu aravuga ati: “Hari umuntu unkozeho, kuko numvise imbaraga+ zimvuyemo.” 47 Umugore abonye ko ibyo yakoze byamenyekanye, aza atitira cyane kubera ubwoba maze amupfukama imbere, amubwirira imbere y’abantu bose icyatumye amukoraho, n’ukuntu yahise akira ako kanya. 48 Ariko aramubwira ati: “Mukobwa, ukwizera kwawe kwagukijije, igendere amahoro.”+
-