10 Ariko nimwinjira mu mujyi ntibabakire, muzasohoke mujye mu mihanda yawo muvuge muti: 11 ‘ndetse n’umukungugu wo mu mujyi wanyu wafashe mu birenge byacu turawukunkumuye kugira ngo bibabere ubuhamya bubashinja.+ Icyakora muzirikane iki: Ubwami bw’Imana buri hafi yanyu.’