ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 14:24-33
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 24 Icyo gihe ubwato bwari bugeze kure y’inkombe, bwikoza hirya no hino bitewe n’imiraba* kuko umuyaga wahuhaga ubaturutse imbere. 25 Ariko bwenda gucya,* aza abasanga agenda hejuru y’inyanja. 26 Abigishwa be bamubonye agenda hejuru y’inyanja bagira ubwoba, baravuga bati: “Turabonekewe!” Nuko baratabaza kuko bari bagize ubwoba bwinshi. 27 Ariko Yesu ahita abavugisha, arababwira ati: “Nimuhumure ni njye. Ntimugire ubwoba.”+ 28 Petero aramusubiza ati: “Mwami, niba ari wowe, ntegeka nze aho uri ngenda hejuru y’amazi.” 29 Aramubwira ati: “Ngwino!” Uwo mwanya Petero ava mu bwato agenda hejuru y’amazi aramusanga. 30 Ariko abonye ko umuyaga ari mwinshi agira ubwoba, nuko atangiye kurohama aratabaza ati: “Mwami, ntabara!” 31 Yesu ahita arambura ukuboko aramufata, maze aramubwira ati: “Wa muntu ufite ukwizera guke we, ni iki gitumye uganzwa no gushidikanya?”+ 32 Nuko bamaze kugera mu bwato umuyaga uratuza. 33 Hanyuma abari mu bwato baramwunamira, baramubwira bati: “Uri Umwana w’Imana koko!”

  • Yohana 6:16-21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze