38 Ariko uwo Mufarisayo abonye ko Yesu atabanje gukaraba mbere yo kurya aratangara cyane.+ 39 Icyakora Umwami aramubwira ati: “Mwebwe Bafarisayo, mumeze nk’igikombe n’isahani bisukuye inyuma, ariko imbere byanduye. Namwe mu mitima yanyu huzuye umururumba n’ubugome.+