-
Matayo 15:15-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Nuko Petero aramubwira ati: “Dusobanurire neza icyo ushatse kuvuga.” 16 Na we aramubwira ati: “Ese na n’ubu namwe ntimurasobanukirwa?+ 17 None se ntimuzi ko ikintu cyose umuntu ariye kinyura mu mara hanyuma kigasohoka kikajya mu musarani? 18 Ariko ibintu bibi umuntu avuga biba bivuye mu mutima, kandi ni byo bimwanduza.+ 19 Urugero, mu mutima haturukamo ibitekerezo bibi,+ ni ukuvuga ubwicanyi, ubuhehesi,* ubusambanyi,* ubujura, gushinja abandi ibinyoma no gutuka Imana. 20 Ibyo ni byo bituma Imana ibona ko umuntu yanduye, ariko kurya udakarabye intoki* ntibituma Imana ibona ko wanduye.”
-